Collège Saint André /Nyamirambo yatahuye ibanga ryo gutsindisha Abanyeshuri: Gushyira imbere imyitwarire myiza

Yanditswe na Nudge Theophile Igirimpuhwe

Image result for college saint andre nyamirambo

Ikigo cya Arkidiyosezi ya Kigali cy’amashuri yisumbuye cyitiriwe Mutagatifu Andreya (Collège Saint André) giherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali cyabaye ubukombe mu burezi bufite ireme mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1957.

Kuri Saint André, imyitwarire myiza iza ku isonga ry’indangagaciro
Umuyobozi w’iri shuli Padiri Faustin Nshubijeho wo muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatangarije Imvaho Nshya ko rimwe mu mabanga bifashisha mu kuba intangarugero ari ukwibanda ku Kinyabupfura, ugukunda abanyeshuri byiyongeraho kubakundisha Imana, kubana na bo buri munsi no kubabera urugero rwiza.


Padiri Nshubijeho Faustin, Umuyobozi w’Ishuri St André
Yagize ati “Ibanga nta rindi, ritari ugukunda abana turera tukabakundisha n’Imana. Iyo umwana akunzwe akunda n’ibyo umukunze amukundisha… Mu bijyanye no kwiga burya abana bagomba kugira uwo bareberaho; twebwe iyo tugiye mu burezi turahaba tukabana na bo, tugasangira amasaha 24/24, umunsi ku wundi.”
Yakomeje ashimangira ko indangagaciro bigisha abana ziri mu bishyigikira inzozi n’inshingano bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi. Indangagaciro bibutswa buri gihe zirimo  ikinyabupfura, kwigirira icyizere, isuku n’izindi ziyongeraho guhabwa amasuzumabumenyi (tests) ateguye ku buryo bw’ikizamini cya Leta buri ku wa gatatu w’icyumweru.
Aya masuzumabumenyi barayamenyera ku buryo igihe cy’ibizami kigera  biteguye neza. Collège St André yigamo abanyeshuri bagera ku 1050, abahungu n’abakobwa, abacumbikirwa nabiga bataha.

Abana biga muri College St André bahakura uburere, ubumenyi n’ubuhanga bituma bagira itandukaniro
Mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye by’umwaka ushize wa 2017 iki kigo cyatsindishije ku kigero cya 100% abanyeshuri 118, abagera ku 105 bari muri diviziyo (Division) ya mbere naho 13 bari mu ya kabiri ari nako bose bahabwa ibigo bashaka bicumbikira abanyeshuri (boarding schools).
Indangagaciro Nyarwanda zihuzwa n’ubuzima bw’ishuri
Padiri Nshubijeho ashimangira ko Collège St André ishyira imbere imyitwarire myiza kuko ari yo ntandaro y’intsinzi mu ishuri no mu buzima busanzwe.
Mu masaha ya mugitondo mbere y’amasomo bahurira hamwe bakaganirizwa. Ibi bikorwa iyo bavuye mu missa n’amasengesho ya buri munsi bitewe n’idini umwana asengeramo.

Aha ni muri Chepelle abanyeshuri basengeramo ibamu kigo
Baganirizwa ku ndangagaciro nyarwanda na kirazira zikanahuzwa n’ubuzima babayeho ku ishuri, kandi bagasobanurirwa n’uburyo bibafasha gutegura kuba abagabo n’abagore cyangwa abihayimana banogeye igihugu n’imiryango bavukamo.
Yakomeje agira ati “No mu masomo umwana umwereka ko bidahagije gutsinda ahubwo agomba no kuba ari umuntu, akunda Imana. Ntiyakunda Imana atabona adakunda bagenzi be bigana. Abo bagenzi be iyo abakunda, barigana bagafashanya ugasanga bari kuzamukira hamwe.”
Padiri Faustin  avuga ko bazakomeza gusigasira ibyagezweho muri iki kigo mu myaka 61 kimaze, ndetse bagakomeza gukorana n’ababyeyi mu guharanira uburere bushyitse bw’abanyeshuri.
Yasabye ababyeyi batita ku bana, n’abitwara nabi mu miryango kubihagarika bagakurikirana urubyaro rwabo kuko ari impano bagabanye zisaba kutaba ntibindeba.
Ati “Ishuri ryonyine ntirihagije, umubyeyi ni we wakagombye kuba uwa mbere kuko umugore n’umugabo babana n’umwana baramubyaye; rimwe na rimwe kandi imyitwarire yabo hari igihe igira ingaruka ku bana.”
Kuba hari abana bataha mu miryango irimo ibibazo cyangwa batitabwaho, ni imwe mu mbogamizi zituma bagorwa n’imyigire, cyane cyane ku biga bataha iwabo.
Ubuyobozi bwa St André burasaba ababyeyi, abarezi, Leta n’imiryango ifite aho ihurira n’uburezi gukomeza gufatana urunana mu kurerera Imana n’ u Rwanda rw’ejo hazaza.

Comments

Popular posts from this blog