Urutonde rw’ibigo 5 byiza by’amashuri yisumbuye mu Rwanda
Ni mu bushakashatsi bwakozwe n’iki kinyamakuru aho bwitaye ku barimu bahigisha, ireme ry’amasomo ahatangirwa ndetse n’uburere abahigira bahakura. Uburyo ikigo gishobora guhangana mu marushanwa ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.Nawe ufite uko ubibona Ese ubona ku ruhande rwawe ari ikihe cya mbere. Ibyinshi muri ibi bigo n’ibya leta ndetse n’ibyigenga ariko bifite ubufatanye na leta.
1. Ecole des Sciences de Byimana
Iki kigo cyashyizwe ku mwanya wa mbere kubera ubumenyi abahiga bahakura ndetse na discipline ihabwa abanyeshuri bahigira. Iki kigo cyashinzwe mu 1952 ariko gitangira kwigisha mu 1983. Kigwamo n’abanyeshuri 883 kikaba kiyoborwa n’abafurere b’aba Marist bo muri Afurika yo hagati. Kuva cyatangira kugeza ubu iki kigo kikaba buri gihe kiza mu bigo 5 bitsinda neza ibizamini bya leta.
2. Gashora Girls AcademyIki kigo giherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera. Kigwamo n’abana b’abakobwa 270. Icyerekezo cy’iri shuri ni ugutegura abana b’abakobwa kuba abayobozi b’ejo heza kandi bifitiye icyizere. Ishuri rifite intego yo kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa kugira ngo abyaze umusaruro amahirwe afite. Iri shuri ritanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga. Ntirigaragaza neza uwarishinze n’igihe ryashingiwe ariko rigaragaza ko ririho ku bufatanye na Mulvanny G2, University of Washington,Washington State University,ibigo nka Perkins Coie, Clark Nuber, Net Solution, See your impact, The Phoenix Studio na Kimberly Mecham.
3. Maranyundo High School
Iri shuri ryashinzwe mu 2008 rishingwa ku bufatanye bw’abaturage batuye mu majyepfo ya Boston hamwe bamwe mu bayobozi b’abanyarwanda bari bafitiye icyerekezo kiza uburezi bw’u Rwanda. Iri shuri riherereye mu murenge wa Nyamata mu karere ka BUgesera. Riyoborwa n’ababikira bo mu muryango wa Benebikira. Iri shuri ritanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.
4. Green Hills Academy Nyarutarama
Iri shuri riherereye I Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Iri shuri ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ryigisha abana uhereye mu mushuri y’ibiburamwaka, abanza n’ayisumbuye. Iri shuri ritanga ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.
5. Riviera High School Kabuga
Riviera High School ni ishuri ryisumbuye ryigisha abakobwa n’abahungu kandi rigacumbikira aba banyeshuri bose. Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kabuga ni mu birometero 20 uvuye mu mujyi rwagati wa Kigali. Ni ku muhanda wa Kayonza Kigali.Iri shuri ritanga ubumenyi ku rwego mpuzamahanga rikaba rigendera ryo na Green Hills Academy rigendera kuri programme y’uburezi ya Cambridge.
Ubutaha ikinyamakuru CSAkizabagezaho ibindi bigo bitanu by’amashuri yisumbuye byiza.
Comments
Post a Comment