Umwihariko mu birori by’imideli ya ‘Made in Rwanda’
Yanditswe na Theophile IGIRIMPUHWE
Kuya 17 Ukuboza 2016 saa 11:55
Abahanzi b’imideli bamaze
kubaka izina mu gihugu bamuritse imyambaro n’imirimbo bahanze yiganjemo
iyo mu Rwanda mu birori byabereye ahasanzwe habera imurikagurisha i
Gikondo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016.
Ibi birori by’imideli byari byiswe ‘Made in Rwanda
Fashion Night Out’ byateguwe n’abahanzi b’imideli bitabiriye
imurikagurisha ry’ibyakorewe mu Rwanda. Aba bahanzi bagamije guteza
imbere imideli yahangiwe mu Rwanda ndetse no kuzamura ireme ry’abakora
uyu mwuga bakamenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Imideli yerekanywe irimo amakanzu, amashati, amapantaro, inkweto, ibikapu byo mu moko yose, ingofero n’imirimbo inyuranye byose bikorerwa mu Rwanda. Iyi mideli yakorewe mu Rwanda muri Sonia Mugabo,Uzi Collections, Inzuki Designs, Inkanda,Moshions,Haute Baso,Made in Kigali, Rwanda Clothing ndetse na Rupari Designs.
Ibi birori byabereye ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo gusa kuri iyi nshuro abamurikabikorwa baryitabiriye ni abacuruza ibyakorewe mu Rwanda gusa[Made in Rwanda].
Byari umwihariko ugereranyije n’ibindi birori byo kumurika imideli bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda kuko abanyamideli bambaraga imideli mu mok anyuranye hanyuma bagahagarara mu matsinda hanyuma abaje kureba ibirori bakabazengurukamo bareba imideli baje kumurika ubishoboye agahita agura.
Aba bahanzi b’imideli kandi bari bazanye imyenda, imitako n’ibindi basanzwe bakora ku buryo ibirori byabaye bibangikanye n’igikorwa cyo gusobanurira abari baje kwihera ijisho umwihariko wa buri nzu y’imideli.
Sonia Mugabo umwe mu bahanzi b’imideli bitabiriye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko ‘byamusigiye isomo ryiza no kurushaho kugira umuhate mu byo akora’. Ati “Ibikorwa nk’ibi byerekana ko Abanyarwanda baturi inyuma kandi ko bashaka kwambara ibintu byakorewe mu Rwanda, natwe biradusunika cyane ngo turusheho gukora cyane kandi byiza.”
Yongeraho ati “Ibi byerekana ko nshyigikiye gahunda ya leta yo guteza imbere Made in Rwanda, kandi bishimangira ko turi muri gahunda nziza yo kwishakira imirimo. Nkanjye natangiye ndi umwe ariko ubu tumaze kuba abantu icumi.”
Yavuze ko nyuma y’iri murikagurisha agiye gufungura iduka rinini muri
Marriot Hotel mu kurushaho kwagura ibikorwa bye. Ati “Nyuma ya hano
ngiye guhita mfungura iduka rindi muri Marriot Hotel, ni ugushyiramo
ingufu tugakora cyane…”
Ibi birori bibaye nyuma y’igihe gito habaye ikindi gikorwa kinini cyahurije hamwe abahanzi b’imideli bibanda cyane ku yakorewe mu Rwanda bibumbiye muri ikompanyi Collective Rw ari nayo benshi muri aba bamuritse ibikorwa byabo babarizwamo.
Iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ribaye ku nshuro ya kabiri, ryitabiriwe n’abanshoramari bari mu byiciro bitandukanye birimo, abakora ibijyanye n’u bwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, imyenda, ibikoresho by’isuku, ubukorikori, abatanga servise mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka ku bikorerwa mu Rwanda rifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire kwigira duhaha iby’iwacu.”
Amafoto: Mahoro Luqman
Imideli yerekanywe irimo amakanzu, amashati, amapantaro, inkweto, ibikapu byo mu moko yose, ingofero n’imirimbo inyuranye byose bikorerwa mu Rwanda. Iyi mideli yakorewe mu Rwanda muri Sonia Mugabo,Uzi Collections, Inzuki Designs, Inkanda,Moshions,Haute Baso,Made in Kigali, Rwanda Clothing ndetse na Rupari Designs.
Ibi birori byabereye ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo gusa kuri iyi nshuro abamurikabikorwa baryitabiriye ni abacuruza ibyakorewe mu Rwanda gusa[Made in Rwanda].
Byari umwihariko ugereranyije n’ibindi birori byo kumurika imideli bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda kuko abanyamideli bambaraga imideli mu mok anyuranye hanyuma bagahagarara mu matsinda hanyuma abaje kureba ibirori bakabazengurukamo bareba imideli baje kumurika ubishoboye agahita agura.
Aba bahanzi b’imideli kandi bari bazanye imyenda, imitako n’ibindi basanzwe bakora ku buryo ibirori byabaye bibangikanye n’igikorwa cyo gusobanurira abari baje kwihera ijisho umwihariko wa buri nzu y’imideli.
Sonia Mugabo umwe mu bahanzi b’imideli bitabiriye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko ‘byamusigiye isomo ryiza no kurushaho kugira umuhate mu byo akora’. Ati “Ibikorwa nk’ibi byerekana ko Abanyarwanda baturi inyuma kandi ko bashaka kwambara ibintu byakorewe mu Rwanda, natwe biradusunika cyane ngo turusheho gukora cyane kandi byiza.”
Yongeraho ati “Ibi byerekana ko nshyigikiye gahunda ya leta yo guteza imbere Made in Rwanda, kandi bishimangira ko turi muri gahunda nziza yo kwishakira imirimo. Nkanjye natangiye ndi umwe ariko ubu tumaze kuba abantu icumi.”
Sonia Mugabo afite amakanzu y'abakobwa agezweho akorera mu Rwanda
Ibi birori bibaye nyuma y’igihe gito habaye ikindi gikorwa kinini cyahurije hamwe abahanzi b’imideli bibanda cyane ku yakorewe mu Rwanda bibumbiye muri ikompanyi Collective Rw ari nayo benshi muri aba bamuritse ibikorwa byabo babarizwamo.
Iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ribaye ku nshuro ya kabiri, ryitabiriwe n’abanshoramari bari mu byiciro bitandukanye birimo, abakora ibijyanye n’u bwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, imyenda, ibikoresho by’isuku, ubukorikori, abatanga servise mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka ku bikorerwa mu Rwanda rifite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire kwigira duhaha iby’iwacu.”
Charly &Nina baririmbye live muri ibi birori
Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo ni bo bafashaga iri tsinda mu majwi
Imideli ya Made in Kigali
Imideli yo mu nzu ya Moshions
Imideli ya Inzuki Designs
Imideli ya Uzi Collections
Imideli ya Rwanda Clothing
Imideli ikorwa na House of Tayo
Imideli ya Haute Baso
Inkanda
Abanyamideli bari baje kwerekana imideli ya Sonia Mugabo
Imideli ya Rupari Designs
Inzuki Designs bibanda cyane ku mitako ikoze mu masaro
Comments
Post a Comment