Imbuto Foundation yahembye ’Inkubito z’Icyeza’ ku nshuro ya 13
Umuryango Imbuto Foundation wongeye guhemba abakobwa bitwaye neza muri gahunda yayo yise “Ba Inkubito z’Icyeza n’Ishema ry’abakobwa” yabereye mu Karere ka Muhanga.
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, Imbuto Foundation nayo yahembye abakobwa bitwaye neza mu rwego rwo kubashyigikira.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, waje ahagarariye Madame Jeannette Kagame, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro
Olivier Rwamukwaya.
Olivier Rwamukwaya.
Umuyobozi wa Imbuto yashyikirije ibihembo abakobwa 10 bitwaye neza bagatsinda ibizami bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Mu byo bahawe harimo na za mudasobwa zizabafasha gukarishya ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Imbuto Foundation yatangiye iyi gahunda yo guhemba abakobwa batsinze amashuri guhera mu 2005, ikaba imaze guhemba abagera ku 4.600.
Comments
Post a Comment