Samsung igiye gushyira hanze Galaxy S9 ifite umwihariko wo gufata amafoto meza
Yanditswe na Lambert
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 11:56
Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga Samsung, rwashyize hanze bimwe mu bizaba bigize Galaxy S9 na S9+ ziteganyijwe kujya hanze mu minsi ya vuba, birimo camera ifite ubushobozi bwo gufata amafoto meza.
Izi telefoni zidatandukanye cyane na Galaxy S8 na S8+ zaasohotse umwaka ushize, kuko imiterere y’inyuma ari imwe, biteganyijwe ko zishobora gushyirwa hanze mu ntangiriro za Werurwe.
Galaxy S9 ifite uburebure bungana na santimetero 14.7, ikirahure gikomeje mu mpera ku buryo nta mfuruka wabona nk’uko bimeze kuri telefoni nyinshi na Camera ifite megapixel 12.
Camera ifite umwihariko
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Samsung, uru ruganda rwakosoye inenge yari yaragaragaye kuri Galaxy S8 na S8+, ku bijyanye n’umwanya ushyirwamo igikumwe (fingerprints), aho kuri ubu uri munsi ya camera y’inyuma mu gihe mbere wari iruhande rwayo.
Uretse ibi kandi S9 na S9+ zizaba zifite utundi dushya turimo camera z’inyuma ebyiri zikora nk’ijisho ry’umuntu, ku buryo mu gufotora zigendana n’urumuri ruhari. Ibi bituma ifoto yawe igaragara neza, haba ku manywa cyangwa ijoro.
Camera yayo kandi yifitemo uburyo bwo kugendesha ikintu gahoro (slow motion), bituma igihe uri gufata ifoto cyangwa amashusho y’ibintu bidasanzwe hatagira ikigucika utakiyobonye.
Ikindi nuko ifoto ushobora kuyihindura igishushanyo (emojis), ndetse ukayiha kwinyeganyeza (GIFs), ku buryo ushobora kujya uyikoresha mu butumwa bugufi butandukanye.
Samsung Galaxy S9 na S9+ zatangiye kugurwa zitaragera hanze (pre-order), biteganyijwe ko zizaba zigurishwa hagati y’amadolari 720-930 bitewe n’aho waziguriye.

Comments
Post a Comment