URUTONDE RW’IBINTU ICUMI BIBANGAMIRA IMIKORERE Y’UBWONKO BWAWE
URUTONDE RW’IBINTU ICUMI BIBANGAMIRA IMIKORERE
Y’UBWONKO BWAWE
yanditswe na MANIRIHO Janvier
yanditswe na MANIRIHO Janvier
Ubwonko ni
igice cy’umubiri gifatwa nka moteri y’umubiri iyobora imikoreren’imitekerereze
ya buri munsibukanagenzura buri gikorwa cyose gikozwe,ikitegurwa gukorwa
.Mumikoreshereze yabwo bijya bibaho ko umuntu akora ibirenze ubushobozi cyangwa
ibihabanye n’imikorere yabwo bigatuma havuka ibibazo bikomeye no kwangirika
bikabije.OMS Yasohoye urutonze rw’ibintu icumi(10) bibangamira imikorere
y’ubwonko.
10.KUVUGA
MAKE CYANGWA GUCECEKA BIKABIJE:kutavuga cyangwa
guhora ucecetse cyane byangiza ibitekerezo kuko ahanini usanga abantu
badasangira n’abandi ibitekerezo,ibyiyumviro ndetse n’ibiganiro mpaka ari
ibintu bibi cyane kuko bituma hari uduce two mubwonko tuzimira.
9.KUDAKARISHYA
UBWONKO:Ubushakashatsi bugaragazako gutekereza byimbitse biri muri bimwe
bituma ubwonko bukora neza,naho kutabukoresha cyane ibice byinshi by’ubwonko
birasinzira.
8.GUKORESHA
UBWONKO URWAYE:Akazi nko
kwiga,kwandika kuri mudasobwa n’indi mirimo isaba gutekereza biri mubibangamira
ubwonko bw’umurwayi.Muganga utubwirako tugomba kugabanya ibinaniza umubiri.
7.KWIFUBIKA
CYANE USINZIRIYE:Abantu biyorosa ibiringiti bakipfukirana
bitumaumwuka wa oxygen ubura cg ukaba muke bigatuma bahumeka umwuka w’uburoziwa
co2bikangiza ubwonko.
6.KUDASINZIRA
BIHAGIJE:Abantu basinzira imburagihe cg kudasinzira byangiza
imitsi yumva(nerve cells) urugero umuhanga Albert ENSTEIN yasinziraga amasaha 9
bimufasha kuvumbura byinshi.
5.GUHUMEKA
UMWUKA MUBI:Bikunda kuba igihe ikirere gihumanye nta mwuka mwiza
uhari .
4.KUNYWA
ISUKARI NYINSHI:Isukari mvaruganda ni ikiyobyabwenge kiryohehere
gitera indwarw nka diabete umuvuduko w’amaraso kubura ibitunga ubwonko nka
vitamin B1 B6 B12 iyo kirenz urugero.
Isukari
itera gufata imyanzuro uhubutse ,kurizwa n’ubusa no kutimbika mumitekerereze.
3KUNYWA ITABI
N’INZOGA:Ababaswe n’itabi ubwonko bwabo bucikamo ibice bukagira
intege nke mumikorere.Inzoga zangiza umwijima n’ ubugumba cyane cyane ku
bagabo.
2.KURYA CYANE
/KUGWA IVUTU:Ibi bitera kunanirwa kw’igifu cg gucika k’udutsi
tw’igifu.
1.KUDAFATA
IFUNGURO RYA MUGITONDO:Isukari nke mumubiri itera gucika intege,
gutekereza nabi n’impagarara mubitekerezo.
Comments
Post a Comment