Collège Saint André /Nyamirambo yatahuye ibanga ryo gutsindisha Abanyeshuri: Gushyira imbere imyitwarire myiza Yanditswe na Nudge Theophile Igirimpuhwe Ikigo cya Arkidiyosezi ya Kigali cy’amashuri yisumbuye cyitiriwe Mutagatifu Andreya (Collège Saint André) giherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali cyabaye ubukombe mu burezi bufite ireme mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1957. Kuri Saint André, imyitwarire myiza iza ku isonga ry’indangagaciro Umuyobozi w’iri shuli Padiri Faustin Nshubijeho wo muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatangarije Imvaho Nshya ko rimwe mu mabanga bifashisha mu kuba intangarugero ari ukwibanda ku Kinyabupfura, ugukunda abanyeshuri byiyongeraho kubakundisha Imana, kubana na bo buri munsi no kubabera urugero rwiza. Padiri Nshubijeho Faustin, Umuyobozi w’Ishuri St André Yagize ati “Ibanga nta rindi, ritari ugukunda abana turera tukabakundisha n’Imana. Iyo umwana akunzwe akunda n’ibyo umukunze amukundisha…...
Comments
Post a Comment